Skip to content

Mwungeri

Popularity · Low

YouTube

Searching YouTube...

Lyrics

Twabyirukanye nk'impanga twaruhanye uwakavuna ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore uranyigaritse Iminsi myiza y'ubuto bwacu Abatuzi batwita utunyoni twiza kubw'urukundo twari tuje yacaga amarenga y'urudasaza abatubonye mu ma byiruka birangora ku bumvisha ko burya namennye mpinga ijoro rijigije Umunsi urwacu rubaye impamo rugira akatwambika n'uruyanjye tukagira abana ibitsina byombi tugatera intambwe izira gutsikira sinarinziko burya wasohoka urwawe ugakurikira indoro n'ikimero cya bato mwungeri wee Twabyirukanye nk'impanga twaruhanye uwakavuna ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore uranyigaritse Twarahiriwe n'butunzi amata iwacu avuna imitozo Gusa ariko amahoro turayarumbya nari karabo keza nyuma unyita amazina azinura ntibiteye kabiri inkoni irarisha uko imyaka ishize ndetse n'indi igataha ntegereza rwego ngo uhinduke umwezi ikibunda kiranga kiba igitazi Naroye hirya mpabura impamba numva induru inyuhura impinda impunza kumva amajwi y'impunda ahanitse kandi nitwa rugori rwera Twabyirukanye nk'impanga twaruhanye uwakavuna ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore uranyigaritse